Umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye cyane Masamba Intore wasusurukije abantu mu birori by’isabukuru ye y’amavuko yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu mugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, tariki ya 24 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze ku Isi.


Tariki ya 23 Mata nibwo habaye igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru bibereye Lugogo Cricket Oval aho abantu babyitabiriye bataramiwe n’abahanzi bagera ku 10 bakomoka muri Uganda.
Aba bahanzi biyongereyeho abanyarwanda barimo Intore Masamba wari uherekejwe na Symphony Band ndetse na Ruti Joel nibo basusurukije abantu muri ibi birori.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Muhoozi Kainerugaba yashimiye Masamba Intore aho yavuze ko banyuzwe n’uburyo yabataramiye.
Ati “ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye mushya, Masamba Intore ku bwo kuririmba mu birori byo kwizihiza isaburuku yanjye. Twese twashimiye uburyo wabikoze. Itsinda rya Masamba ryari ryiza.”
Masamba kandi nyuma yo kuririmba akaba yahaye Lt Gen Kainerugaba impano y’umupira wo kwamba wanditseho ‘Inkotanyi.
I want to thank my new brother, Mr.Massamba Intore, for performing at my birthday events. We all loved their performances. Massamba’s group was fantastic. pic.twitter.com/I5tW5ND3b7
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 25, 2022
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook