Umukinnyi Ronaldinho wamamaye muri ruhago yafashwe arafungwa

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umunya-Brezil wamamaye cyane mu makipe akomeye nka FC Barcelone na PSG Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaúcho na mukuru we Roberto Moreira batawe muri yombi.

Ronaldinho na mukuru we Roberto batawe muri yombi bafatiwe mu kabyiniro muri Paraguay.

Ronaldinho na mukuru we Roberto batawe muri yombi

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Nelson Belotti ufite casino.

Aba bombi bafashwe nyuma yo gusanga bafite ibyangobwa by’ibihimbano kuko bigaragaza ko bakomoka muri Paraguay.

Ronaldinho Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani ndetse n’andi.

Aba bombi bafashwe nyuma yo gusanga bafite ibyangobwa by’ibihimbano

Ronaldinho yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane ’FIFA Confederations Cup’ mu mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO