Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger wamamaye muri sinema nka Komando, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka enye zagonganaga ku mugoroba w’ejo.


Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka yo mu bwoko bwa SUV iri mu zakoze impanuka iri hejuru y’izindi ebyiri, mu masangano y’ahitwa Brentwood.
Schwarzenegger ni we wari utwaye Yukon SUV ubwo yuriraga imodoka yo mu bwoko Toyota Prius n’indi yo mu bwoko bwa Porsche Cayenne.
Igitangazamakuru cya TMZ cyatangaje ko Schwarzenegger ariwe wakoze amakosa mu muhanda, mbere yo kugaragara ahagaze hafi ya ziriya modoka.
Umuvugizi we yabwiye Los Angeles Times ko uriya mugabo wanigeze kuba Guverineri wa California nta gikomere yigeze agirira muri iriya mpanuka.


Cyakora cyo amakuru avuga ko umudamu wari utwaye Prius yakomeretse ku mutwe, ahita ajyanwa kwa muganga ndetse ngo Schwarzenegger yagumye aho impanuka yabereye anafata na nimero z’uwakomeretse ku buryo yakomeje gukurikirana uko amerewe.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook