Umukinnyi wa Filime Jacqueline Wolper, yagaragaje ko atwitiye umusore batandukanye kabiri, ubwa Gatatu amutera inda(Amafoto)

Umukinnyi kazi wa filime, uri mubakunzwe cyane muri Tanzania, Jacqueline Wolper Massawe, yagaragajeko atwite inda y’umusore batandukanye kabiri, bongeye gusubirana ahita amutera inda.

Jacqueline Wolper w’imyaka 33 y’amavuko, yahamijeko atwite inda y’umusore uzwi nka Rich Mitindo, ufite amaduka acuruza imyambaro muri Tanzania.

Aba bombi bagaragaje ko bategereje umwana wabo w’imfura

Wolper avugako uyu musore wamuteye inda bakundanye bwambere muri 2016 nuko bakaza gutandukana muri 2017.

Nyuma yo gutandukana aba bombi ngo bakomeje kuba inshuti zisanzwe ariko bagahuzwa n’akazi, aho buriwese yahise ashaka uwo bakundana kandi, bose babonaga ntakibazo kuko bari barananiranwe.

Jacqueline avugako we n’uyu musore bongeye gushaka kujya murukundo mu mwaka wa 2019 ariko nabwo biranga kuko ngo batahuzaga.

Wolper n’umukunzi we mubyishimo bidasanzwe

Muri 2020, Wolper ngo nibwo yongeye guhuza n’uyu musore, bahujwe n’ubucuruzi bw’imyenda aba bose basanzwe bakorera muri Tanzania, ari naho bisanze bongeye gukundana bidasanzwe, bigeze naho uyu musore ngo yahise amutera inda.

Ubu iyi couple iritegura kwakira umwana wabo wambere ndetse nkuko bose babigaragaje bafite amatsiko yo kwakira uyu mwana wabo wambere.

Jacqueline Wolper w’imyaka 33 y’amavuko, yahamijeko atwite inda y’umusore uzwi nka Rich Mitindo

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE