Umukinnyi wigeze kwirukanwa na APR FC azira imyitwarire mibi, yongeye kwirukanwa na Kiyovu yakiniraga.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana na Ishimwe Kevin ukina asatira izamu ariko anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo.

Ishimwe Kevin yakiniraga Kiyovu Sports kuva muri Mutarama uyu mwaka, aho yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe, iyi kipe itangaza ko azayikinira mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana na Ishimwe Kevin ukina asatira izamu ariko anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo.

Kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yatangaje ko “Yamaze gutandukana na Ishimwe Kevin ku bwumvikane bw’impande zombi.”

Tariki ya 20 Mutarama uyu mwaka ni bwo Kiyovu Sports yari yatangaje ko yatijwe Ishimwe Kevin na APR FC kugira ngo ayikinire umwaka w’imikino wa 2020/2021.

APR FC yari yafashe icyemezo cyo kumutiza nyuma yo kumwirukana azira kutumvikana n’umutoza Mohammed Adil Erradi wamushinjaga kumusuzugura.

Uyu munya-Maroc mu Ukuboza 2020 ni we wemeje ko Kevin yirukanwe burundu mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ati: “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe.”

Ishimwe Kevin wanyuze mu makipe ya Rayon Sports na Pepeniere yageze muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 nyuma y’uko yari imaze gusezerera abakinnyi 16 avuye muri AS Kigali.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho agomba kwerekeza nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO