Umukinnyi ukomoka muri Arijantine, Mauro Icardi, ukinira ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) mugihugu cy’Ubufaransa hamwe n’umugore we, Wanda Nara, bagaragaye muri Tanzania aho bavugako bajyanywe no kuryoshya.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yemejeko yari akeneye ikiruhuko hamwe n’umukunzi we kandi icyo kiruhuko ngo yagombaga kugikorera ku mugabane wa Afurika ariyo mpamvu yahisemo kujya muri Tanzania.


Yari aherekejwe n’umugore we Wanda w’imyaka 34 y’amavuko, amashusho agaragaza aba bombi babonetse bari muri Parike ya Serengeti, bari bitwaje ibyo kurya ibyo kunywa ndetse batembera bafotora inyamaswa zitandukanye ziba muri iyi parike, harimo intare n’ingwe.
Bamaze iminsi igera kuri itatu muri iyi parike y’igihugu ya Tanzania, aho ijoro rimwe kuraramo bitwara 4000$ by’amadorali kuri buri umwe.


Mauro yashakanye na Wanda mu 2014 nyuma yo gutangira gukundana na we inyuma y’incuti ye magara Maxi Lopez bari bamaze gutandukana.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook