Umukinnyikazi wa Filime, Isimbi yahaye inka Bamporiki Edouard yemera ko abaye idebe rye.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahawe inka n’umukinnyi wa filime Isimbi Alliance.

Kuri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza Minisitiri Bamporiki Edouard ari gushimira umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wa muhaye inka.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahawe inka n’umukinnyi wa filime Isimbi Alliance.

Mu Kinyarwanda cy’umwimerere Bamporiki Edouard yemeye kuba “idebe” rya Isimbi Alliance wamuhaye inka.

Ati “Iyo umugore aguhaye inka ukayemera, ahandi iyo umugabo wayiguhaye witwa umugaragu ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera witwa itebe. Ndi idebe ryawe!”

Isimbi Alliance akimara kumva ko Minisitiri Bamporiki yemeye kumubera idebe, yataratse atega amaboko, yishimira ko uwo agabiye yakiriye.

Uyu mukobwa yavuze ko impamvu yahaye inka Minisitiri Bamporiki ari uko yahesheje ishema uruganda rwa sinema nyarwanda.

Ati “Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

Isimbi Alliance aherutse gushyira hanze filime yise Alliah The Movie

Isimbi Alliance aherutse gushyira hanze filime yise Alliah The Movie, ivuga ku mukobwa washyingiwe ku musore utamukunda agasharirirwa n’urushako.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO