Umuknnyi wa Filime, Ingabire Pascaline, uherutse gupfusha umwana nyuma y’umunsi umwe yibarutse, arashima Imana yamubaye hafi agasoza amasomo ya Kaminuza mubihe byari bigoranye(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umukinnyi wa filime, Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri filime nyarwanda, arashima Imana ko yasoze amasomo ya kaminuza, mubihe avugako byari bigoranye.

Samantha, amaze iminsi apfushije umwana w’umukobwa, wapfuye nyuma y’umunsi umwe n’amasaha 14 ubwo bari bamaze kumukorera ibirori bishimira ko yibarutse.

Ingabire arishimira ko Imana yamubaye hafi akaba asoje amasomo ye ya kaminuza

Urupfu rw’uyu mwana wapfuye taliki 18 Mata 2021, rwaramushenguye cyane aho yagize ati “ukomeze kuruhuka mumahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) 💔💔💔 nzahora ngukunda , nzahora nezezwa n’ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa numunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n’umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize,”

Yakomeje agira ati “nzahora nezezwa nuko duhuje umunsi wamavuko ,nzahora nezezwa n’amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe ,ikiruta byose nzahora nezezwa nuko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge 💔💔💔 uzahora uri URUKUNDO RWA MAMA”

Ingabire yapfushije umwana we, amaze umunsi umwe n’amasaha 14 avutse

Ingabire Pascaline nyuma y’ibibazo yari amazemo iminsi kuri ubu arashima Imana ko ari mubanyeshuri basoze amasomo yabo muri Kaminuza ya ULK, Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2021.

Mubutumwa bwe Ingabire yagize ati “Ndashaka gusubiza ibisingizo byose kandi ndabashimira kumpa urugendo rwimbabazi n’ibitangaza , Urakoze kumpa imbaraga zo gukomeza hamwe n’abanyeshuri twasozanyije, Warakoze Mana🙏🙏🙏🙏”

Ingabire Pascaline yamenyekanye nka Samantha, kuri ubu ari kugaragara cyane muri filime yise “Inzozi Series” aho yitwa Mukaneza

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO