Abakunzi b’ikinyamakuru Ibyamamare.com mbanjye kubasuhuza amazina yanjye nitwa Peter, ntuye mu mujyi wa Kigali, mbandikiye nshaka ko mungira Inama.
Mfite imyaka 29 ndi umusore w’umukristu mu itorero rya ADEPR, mfite umukobwa dukundana tumaranye imyaka 3 dukunda we ni umugatolika.
Uyu mukobwa dukundana afite imyaka 26 y’amavuko ni umwana mwiza mugihe tumaranye ntacyo namushinja pe, afite imico myiza, agira isuku, ni umunyabwenge, azi guteka muri make ni umugore mwiza kuburyo numva ambereye umugore naba ntomboye.
Kuva namenyana n’uyu mukobwa yagiye angerageza ashaka ko turyamana ariko nkamwangira nkamubwirako igihe kitaragera, yarangerageje bihagije ariko ndakomeza nkomera kukwemera kwanjye kuko navuzeko ntazigera ndyamana n’umukobwa tutarabana ariko we ntabwo abyumva.
Kuri ubu turigutegura ubukwe bugomba kuba mu kwezi kwa 9 kuko twatangiye imyiteguro ndetse twamaze no kubibwira imiryango, mu cyumweru gishize yambwiyeko anshaka ansanga murugo turaganira ambwirako yumva ashaka ko turyamana kandi ko kwihangana byamunaniye nagerageje kumuganiriza ndamuhakanira ataha tutabikoze, amaze gutaha anyoherereza ubutumwa ambwirako niba ntemeye ko dusambana iby’ubukwe agomba kubivamo kuko ngo atabasha kubana n’umugabo batararyamana.
Uyu mukunzi wanjye yampaye ukwezi ko kubitekerezaho, ndamuhamagara ntanyitabe, namwandikira ntansubize, ubu icyumweru n’igice kirashize, yambwiyeko azongera kumvugisha neza ari uko nemeye ko dukora ibyo ashaka, none nabuze amahitamo.
NIMUNGIRE INAMA MBIGENZE NTE NEMERE TURYAMANE CYANGWA MWIHORERE IBY’UBUKWE TUBIHAGARIKE?
Uwo mukobwa ashobora kuba atwite ashaka kukugerekaho inda nagenda umwihorere siwo mugisha wawe kuko umunsi yavutse havutse abakobwa nanyuma ye havuka abandi nakugira inama yo kumwihorera ugatereta abandi nabo barahari bazakora ibyo byose wifuza byisuku no guteka
Musore UWASHIRIJWE N’INTOREZO NTIYADONDERWA N’Irayo
Uwo mukobwa asanzwe asambana ahubwo ashaka kureba niba utazamudondadonda akabivamo hakiri kare. Nonese ubona ark agamije nyine?
Musore UWASHIRIJWE N’INTOREZO NTIYADONDERWA N’Irayo
Uwo mukobwa asanzwe asambana ahubwo ashaka kureba niba utazamudondadonda akabivamo hakiri kare. Nonese ubona ark agamije nyine?