Bevalyne Kwamboka ni umwe mubakobwa bakomeje kuvugisha benshi mugihugu cya Kenya kubera imyambarire ye n’akazi akorera kumuhanda.
Bevalyne yamenyekanye cyane kubera gucuruza ifiriti n’ibishyimbo, akazi akora afatanya no kwiga amashuri ya Kaminuza mu mujyi wa Nairobi.


Uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Kenyan Post yavuzeko yatangiye aka kazi, ubwo yasozaga amashuri y’isumbuye avuye iwabo mucyaro ageze i Nairobi, yumva ashaka kwiga kaminuza kandi iwabo ntabushobozi bafite bwo kuba bamurihira.
Kwamboka yabwiye iki kinyamakuru ko ubwo yageraga mu mujyi ubuzima bwabanje kumukomerana mugihe iwabo bari bamutegerejeho amaramuko kandi nawe akeneye gusoza amashuri ye.
Yagize ati:“Ubwo nageraga muri uyu mujyi ubuzima bwabanje kunshanga, naje mpasanga umukobwa w’inshuti yanjye twari twariganye mu mashuri yisumbuye, ubuzima yiberagamo bwari ubwo kwirirwa aryamanye n’abagabo, njyewe naravuze nti uburaya sinabubasha nibwo kumusiga ntangira gushaka ubundi buryo nabaho”
Kwamboka akomeza avugako, yafashe imbabura akajya agura n’ibirayi ayitereka ahantu hakundaga kunyura abantu benshi atangira kujya acuruza ifirite ndetse atangira kubona abakiriya.
Yagize ati“Narebye ubuzima uwo mukobwa yabagamo mbona njyewe ntakora uburaya ngo nzagaburire murugo, nahisemo gufata imbabura ntangira guteka ifiriti”


Uyu mukobwa avugako kubera imyambarire ye byatumye abagabo benshi bamuyoboka, ubu agiye gusoza kaminuza ndetse afasha n’ababyeyi be, akabaha ibyo baba bakeneye murugo.
Yagize ati “Nubwo ntekera kumuhanda, ariko ngerageza kwambara neza nkagira isuku nicyo cyatumye abagabo benshi banyoboka.”


Uriya mukobwa afite imitekerereze iri hejuru Imana yo mu ijuru izamufashe arangize kaminuza kandi nyuma yo kurangiza uriya mwuga akora azawukomeze Imana yo mu ijuru izawumuheremo umugisha w’uburyo bwose. Muri iyi si irimo kurushaho gukomerera abantu imyuga yose yajyaga isuzugurwa ubu niyo irimo kuzamura abantu bakagira aho bava naho bagera.