Umuraperi Jay Z n’umukobwa we w’imfura yabyaranye na Beyonce, batunguranye ubwo bagaragaraga barikumwe.
Uyu muraperi w’umunyamerika Jay Z n’umukobwa we Blue Ivy barikumwe muri Chase Centre i San Francisco, muri Californiya.


Jay Z n’umukobwa we bari mu byamamare byarebye umukino wa 5 wanyuma wa shampiyona ya basketball ya NBA, hagati ya Golden State Warriors na Boston Celtics.
Abantu benshi babonye Jay Z arikumwe n’uyu mukobwa we babyishimiye cyane ndetse batangazwa n’uburyo uyu mwana ari gukura asa na Nyina kuko hari nabagiye bamwitiranya na Beyonce.
Ikindi aba bonye uyu mwana w’umukobwa bagarutseho cyane ni uburebure bwe, bavugako ku myaka 10 afite nagira imyaka 20 azaba arusha uburebure Se na Nyina.
Umukino Jay Z n’umukobwa we barebye wahuzaga Golden State Warriors na Boston Celtics warangiye Golden itsinze amanota 104 kuri 94 Boston Celtics.
REBA VIDEO
View this post on Instagram









Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook