Umukobwa w’imyaka 16, yarashwe na Polisi nyuma yo kumuhagarika akabyanga

Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio, Columbus, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahita apfa.

BBC yatangaje ko uwo mwana yarashwe nyuma yo kugaragara afashe icyuma mu ntoki asatira ahari hahagaze itsinda ry’abandi bakobwa basakuzaga bavuga ko agiye kugitera umwe muri bo, polisi igerageje kumuhagarika arabyanga.

Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio

Mu mashusho agaragaza uko byagenze, uwahohotewe agaragara yihishe ku muntu mu nzira mbere yuko umupolisi arasa amasasu ane.

Umupolisi umwe agira ati: “Yari afite icyuma. Yirutse kuri we.”

Ma’Khia yahise ajyanwa mu bitaro byaho ameze nabi cyane, ari naho yaje gupfira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Columbus, Andrew Ginther, yagize ati: “Turabizi, dushingiye kuri aya mashusho, uyu muyobozi yafashe ingamba zo kurinda undi mukobwa ukiri muto mu gace kacu.” 

Uyu mukobwa bivugwako yaje afite icyuma gahagarikwa na Polisi akabyanga

Urupfu rw’uyu mwana rwabaye mu masaha make Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis ahamijwe urupfu rwa George Floyd, ibintu byatangaga icyizere ko haba hagiye kuboneka umucyo ku mpfu za hato na hato zikorwa n’abapolisi b’Abazungu barasa Abirabura.

Imyigaragambyo yo kwamagana ubwo bwicanyi yahise itangirizwa aho uwo mwana yarasiwe, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwamagana ubwo bwicanyi bakoresheje intero (hashtag) ya #BlackLivesMatter.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE