Umukobwa w’imyaka 19 yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko, mugitondo umukunzi we umugarura iwabo yapfuye

Ni inkuru y’akababaro, umukobwa wo mugihugu cy’ i Burundi w’imyaka 19 y’amavuko yapfuye ku isabukuru ye y’amavuko.

Mushimiyimana Jacqueline yari yujuje imyaka 19 avutse yatunguwe n’inshuti ze harimo n’umusore basanzwe bakundana bamukorera ibirori murwego rwo kwishimana nawe.

Mushimiyimana Jacqueline yari yujuje imyaka 19

Byari ibirori bidasanzwe kuko isnhuti ze zose zari zatumiwe.

Icyatunguye iwabo w’umukobwa ni ukubona umwana wabo bamuzanye mugitondo yapfuye.

Nkuko byatangajwe n’umuryango we mu nkuru IBYAMAMARE.com dukesha ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi.

Umuryango w’uyu mukobwa watangarije iki kinyamakuru ko, Jaqueline yari yujuje imyaka 19 akaba yari yavuye murugo ahamagawe nabagenzi be bari bifuje kumutungura kuri uyu munsi.

Bagite bati “Jaqueline yari yujuje imyaka 19 kuri uyu wa 24/02/2021, inshuti ze zari zamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba, amaze kubitaba aho bamuteguriye, agiye ntiyatashye, bukeye mu ma Saa Tanu twagiye kubona tubona umuhungu basanzwe bakundana nindi nshuti ye bazanye umurambo we kuri tax moto, yapfuye…..”

Jaqueline yari yujuje imyaka 19 akaba yari yavuye murugo ahamagawe nabagenzi be bari bifuje kumutungura kuri uyu munsi.

Uyu musore wakundanaga n’uyu mukobwa hamwe nuwo barikumwe bazanye umurambo w’uyu mukobwa bahise batabwa muri yombi na Polisi kugirango hatangire iperereza hamenyekane icyishe uyu mukobwa.

Uyu mukobwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE