Umukobwa w’imyaka 25 yishe ajombaguye icyuma inshuro 11 umuhungu wari umukunzi we, bapfa guhitamo uwoza amasahani nyuma gusangira ubugari muri ghetto

Umukobwa w’imyaka 25 muri Kenya arashinjwa kwica umuhungu wari umukunzi we, bapfa guhitamo uwoza amasahani nyuma yo kurya.

Tariki 7 Gicurasi nibwo uwo mukobwa Susan Njeri wari utuye mu mujyi wa Nairobi yagejejwe mu rukiko ashinjwa kwica umukunzi we Kelvin Njenga Ng’ang’a.

Iryo sanganya ryabaye tariki 9 Mata 2020. Njenga yari yasuye umukunzi we Susan mbere ya Pasika kugira ngo bazafatanye kwizihiza uwo munsi mukuru.

Tariki 9 Mata baje gushwana bapfa uri bwoze amasahani bari bakoresheje barya. Ubushinjacyaha buvuga ko Susan yananiwe kwihanganira umukunzi we, akamujomba icyuma inshuro 11.

Susan yabwiye urukiko ko ibyo ashinjwa atabyemera, ahubwo asaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Susan ruzaburanishwa mu mizi tariki 14 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype kubera ingamba ziriho zo guhangana na coronavirus.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE