Hari hashize amezi 3, umunyamideli Cris Galera w’imyaka 33 y’amavuko akoze ubukwe ariwenyine kuko yavugako yabuze umugabo babana.
Ubu bukwe bwabaye mu kwezi kwa Nzeri, ni ubukwe bavugishije abantu benshi bibaza impamvu yatumye uyu mukobwa akora ubukwe atarikumwe n’umugabo, kuriwe icyo gihe yavugako ariyo mahitamo ye kuko yabuze umugabo wemera kubana nawe.


Uyu mukobwa wo mugihugu cya Brezil, icyogihe akora ubukwe yakoze imihango yose ijyanye n’ubukwe harimo no gusezerana mu mategeko ariko bikavugwako yasezeranye we ubwe ntamugabo, ni ubukwe bwatashywe n’abantu b’inshuti ze ndetse n’umuryango we nkuko bivugwa mu nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star.
Nyuma y’amezi atatu avugako akoze ubukwe uw’umwe,Galera yatangajeko yamaze kwiyaka gatanya kuko ngo yamaze kubona umukunzi.
Yagize ati“Ubu namaze kwaka gatanya nabonye umukunzi umbereye, nabonye umukunzi udasanzwe”
Yakomeje avugako atajyaga yizerako azabona umukunzi ashaka ariko ngo ubu aratekanye kuko yabonye umukunzi udasanzwe.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook