Umukobwa yanditse kuri Status, uburyo iyo arikumwe n’umusore bakundana aba yumva n’intare itamuhangara, avuye gusura umusore imbwa ibirukaho, umusore akizwa n’amaguru aramuta, bitangaza benshi(Amafoto)

Ni amafoto yatangaje abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe nuburyo umusore wari kumwe n’umukunzi we yabonye imbwa amaguru akayabangira ingata.

Ni couple y’umusore w’imyaka 24 y’amavuko n’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, umukobwa yari yasuye umuhungu bavuye aho uyu musore asanzwe atuye.

Uyu musore n’umukunzi we bari bavuye murugo bafatanye agatoki ku kandi

Ubwo aba bombi bavaga aho uyu musore atuye bageze munzira, bahura n’imbwa y’umukara yitembereraga, nuko basa nabahagaze muguhagarara imbwa yamotse, ikimara kumoka uyu musore n’umukobwa bagendaga bafatanye kurutugu bahise barekurana nuko umusore amauguru ayabangira ingata, asiga umukobwa, umukobwa nawe n’ubwoba bwinshi yahise akiza amagara ye ariko kubera kutamenya kwiruka imbwa yamugezeho imufata akaguru.

Imbwa yaje ibasanga umusore niwe wirutse mbere

Icyatangaje abantu ni ni amagambo uyu mukobwa yari amaze gushyira kuri statu ye ya wats app, ayo yagaragazaga ko iyo arikumwe n’umukunzi we aba yumva arinzwe bidasanzwe kuburyo n’intare itamuhangara.

Yagize ati “Rukundo rwanjye, mutima, uri umwani imbere yanjye, iyo turikumwe mba numva n’intare itankoraho, ntabwoba ngira iyo turikumwe….!”

Umukobwa yabonye bikomeye nawe akiza amagara ye

Ese kuba uyu musore yakijije amagara ye, agasiga umukunzi we yakoze amakosa?

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

2 IBITEKEREZO