Umukunzi wa Meddy yakorewe ibirori bya Bridal Shower, asezera ubukumi yitegura kuba umugore(Amafoto)

Umukunzi w’umuhanzi Meddy, Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, yakorewe ibirori bya Bridal Shower, asezera ku bukumi yitegura kuba umugore.

Ibirori byo gusezera kubukumi byakorewe Mimi, byabaye mu mpera z’iki cyumweru.

Mimi umunezero wari wamurenze

Ibi birori byabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya Dals aho aba bombi baba, ni ibirori byari byitabiriwe n’inshuti za hafi z’uyu mukobwa ndetse n’inshuti z’umuhanzi Meddy.

Ni ibirori byari bibereye ijisho kuko aho byabereye hari hatatswe indabyo z’urwerane zivanze n’amaroze zatatswe na Flowerwalldallas izobereye mukuryoshya ahabereye ibirori muri diaspola iba muri Amerika.

Ubukwe bw’umunyarwanda Meddy na Mimi, buteganyijwe taliki ya 22 Gicurasi 2021 nkuko amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com abitangaza.

Mimi yasezeye kubukumi

Mimi na Meddy bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, aba bombi kuva batangaza ko bakundana, abakunzi babo bakunze kuberekako babashyigikiye ndetse banyotewe no kubona ibirori by’ubukwe bwabo.

Meddy na Mimi bahuye bwambere, ubwo uyu muhanzi yakoreshaga uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo yise “Ntawamusimbura”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE