Umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe i Nyamirambo muburyo budasanzwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuntu wa mbere wahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru.

Ku wa 30 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere yishwe na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda. Ni umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wageze mu Rwanda arembye.

Yitaweho n’abaganga ariko aza gupfa kubera ko imyanya ye y’ubuhumekero yari yarangiritse cyane.

Yitaweho n’abaganga ariko aza gupfa kubera ko imyanya ye y’ubuhumekero yari yarangiritse cyane.

Uyu mugabo yashyinguwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus n’ay’idini ya Islam yabarizwagamo.

Ahagana saa Cyenda nibwo umurambo we wagejejwe ku irimbi rya Nyamirambo. Yashyinguwe n’itsinda ry’abantu bari bambaye impuzankano z’umweru, bifunze ahantu hose bijyanye n’ibikoresho bihabwa abita ku barwayi ba Coronavirus.

Iryo tsinda niryo ryakoze imihango yose yo gushyingura nyakwigendera ariko abamuherekeje bemerewe gushyira itaka ku mva ye. Yasezeweho bijyanye n’imyemerere ya Kiyisilamu yose kuva ku isengesho ryo kumusabira n’uburyo arambikwa mu mva.

Umuntu wa mbere wahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo

Itsinda ryamushyinguye ryasoje igikorwa rikurikizaho gutera imiti yica udukoko ahantu hose hashyizwe umurambo wa nyakwigendera ndetse n’imyenda bari bambaye.

Kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 359 banduye, 250 barakize mu gihe 108 bakiri mu bitaro naho umwe yitabye Imana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO