Umuntu wambere wagejeje filime ya Squid Game muri Koreya ya Ruguru yakatiwe igihano cy’urupfu, umunyeshuri waguze flash Disc iriho akatirwa gufungwa burundu.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ubutabera bwa Koreya ya Ruguru bwakatiye umugabo winjije mu gihugu filimi yakorewe muri Afurika y’Epfo ikomeje kubica bigacika hirya no hino ku Isi izwi nka “Squid Game”, igihano cyo kwicwa arashwe, mu gihe umunyeshuri waguze flash iriho iyi filimi yakatiwe gufungwa burundu nk’uko byatangajwe na Radio Free Asia (RFA).

Usibye aba, undi munyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ryisumbuye warebye iyi filimi yakatiwe imyaka 5 y’imirimo y’agahato, mu gihe abarimu n’abayobozi b’iri shuri birukanwe.

Iyi filimi y’uruhererekane yakorewe muri Koreya y’Epfo ivuga ku bantu 456 bari barimo imyenda batabasha kwiyishyurira

Iyi filimi y’uruhererekane yakorewe muri Koreya y’Epfo ivuga ku bantu 456 bari barimo imyenda batabasha kwiyishyurira bagiye guhatanira miliyari 45.6 z’Ama Won (miliyoni 38.3$) mu mikino irimo ubugome bukabije umuntu aba asabwa gukora ibishoboka ngo arokoke.

Business Insider dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byatangiye mu cyumweru gishize ubwo umunyeshuri wo ku ishuri ryisumbuye yaguraga mu ibanga flash disk iriho iyi season ya Squid Game akayirebana n’umwe mu nshuti ze mu ishuri.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu Ntara ya Hamgyong y’Amajyaruguru yabwiye RFA ko iyo nshuti ye yabibwiye abandi benshi nabo bakifuza kuyireba batangira guhererekanya iyo flash.

Aba banyeshuri baje gufatwa, bikavugwa ko ari ubwa mbere Guverinoma ya Koreya ya Ruguru ihannye abana bataruzuza imyaka y’ubukure hakurikijwe itegeko ribuza kureba filimi yakorewe mu bihugu by’aba capitalistes nka Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO