Umunyabugeni Rwigema washushanyije ifoto ya Jay Polly ku muhanda igasibwa n’ubuyobozi bw’Akagali yanze kuva ku izima avuga ko yiteguye kwishyura umusoro nk’uwicyapa ariko igishushanyo kigasubiraho.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyabugeni Rwigema Abdoul washushanyije ifoto ya Jay Polly ku muhanda ikaza gusibwa n’ubuyobozi bw’Akagali ku mpamvu zidasobanutse, yanze kuva ku izima avuga ko yiteguye kwishyura umusoro nk’uwicyapa ariko igishushanyo cy’uyu muraperi kigasubiraho.

Nyuma yuko igishushanyo cya Jay Polly gihanaguwe ku muhanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibyakirwe neza n’abantu batandukanye, umusore wagishushanyije nawe avuga ko kugeza ubu atarumva icyo bashingiyeho bahagura iki gihangano cye.

Umunyabugeni Rwigema Abdoul washushanyije ifoto ya Jay Polly

Mu kiganiro Showbiz Trends gitambuka kuri BTN TV cyo kuri uyu wa Kane, uyu munyabugeni yavuze ko atarakira ukuntu iki gishushayo cyahanaguwe batanabanje kumwegera nkuwagikoze ngo bamusobanurire impamvu cyangwa bamwereke ikosa yakoze ryatuma gikurwaho.

Yakomeje avuga ko aba bayobozi bagisibye ntabwo biri mu nshingano zabo kuko ataribo basanzwe bishyuza imisoro y’ibyapa.

Yagize ati “Byarantunguye kwumva ko bagisibye ntampamvu ifatika bafite usibye kuvuga ko ntishyuye muri RDB, ntekerezako izo mpamvu bavuga ko bagisibye ndumva bitabareba, ibyo bireba Rwanda Revenue Authority. Kandi niyo byaba aribyo koko babona ko ari icyapa ndumva batahita bagenda ngo bagisibe ahubwo bareba nyirubwite tukavugana bagapima bakareba ibyo bagenderaho kugirango ibyapa bisore, byabangombwa nkishyura iyo misoro cyangwa n’andi mategeko umuntu yaba agongana nayo kuko sinshaka guhangana na leta, byaba ngombwa nkaba nacyisibira ku giti cyanjye .”

Rwigema ubwo yari amaze gushushanya ishusho ya Jay Polly

Rwigema Abdoul yashimangiye ko yiteguye kwishyura Rwanda Revenue Authority mu gihe baba babona ko ari icyapa koko ariko iki gishushanyo kigasubiraho.

Ati “Niteguye ko nimba babona ari icyapa koko Rwanda Revenue izaze ipime nzishyura iyo misoro ariko ndebe ko igihano cyasubiraho.”

Umunyabugeni Rwigema washushanyije ifoto ya Jay Polly ku muhanda igasibwa n’ubuyobozi bw’Akagali yanze kuva ku izima avuga ko yiteguye kwishyura umusoro nk’uwicyapa ariko igishushanyo kigasubiraho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE