Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze umwaka afunzwe azira gutafa umwana kungufu, no gutera inda uwo bavukana, yarekuwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze iminsi afunzwe ashinjwa ibyaha byo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure n’undi bavukana we akamutera inda ndetse akamuha imiti yo kuyikuramo, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mugabe Robert wari ukuriye ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure wari ufite imyaka 17 no gutera inda undi mukobwa bava inda imwe akagerageza kumufasha kuyikuramo.

Mugabe Robert

Imbere y’urukiko kuwa 19 Gashyantare 2019,Mugabe yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yatwaye ibimenyetso n’ibizamini byose yari yamufashe nyuma akagaruka kumufata andi maraso ngo ajye gupima ibindi.

Robert yasabye umucamanza ko niba umushinjacyaha yarasanze ibimenyetso bimushinjura akwiye kumurekura, yaba yarabitaye kandi nabwo akamurekura kuko ngo atari imbeba akoreraho ubushakashatsi.

Dosiye ya Mugabe Robert yashikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018, aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018 gusa yongeye gufungwa igifungo cy’iminsi 30 mu Ugushingo 2018.

Amakuru aravuga ko umunyamakuru Mugabe yarekuwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019, ahagana saa yine za mu gitondo.Mugabe yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga.Uru rukiko rwasuzumye neza ikirego cya Mugabe,ruhita rumwemerera kuburana adafunzwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE