Umunyamakuru Phil Peter yasabye Yago kubwiza abanyarwanda ukuri akareka gukomeza kwiriza avugako CANO ye yasibwe kurubuga rwa youtube.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri, youtube channel ya Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago TV Show itagaragara kurubuga rwa Youtube.

Byatangiye Yago avugako hari abamugambaniye bakamurega kurubuga rwa youtube bigatuma konte ye isibwa kuri uru rubuga.

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago TV Show

Ubwo cano ya Yago yahagarikwaga ku rubuga rwa Youtube yavuze ko hari abantu babyihishe inyuma bamureze ko yakoze ibiganiro abibasira ndetse ngo hari n’uwamureze ko yakoresheje amashusho y’urukozasoni, icyakora ntiyigeze avuga abo bantu abo aribo.

Kuri uyu wa Kane umunyamakuru Phil Peter yanditse ubutumwa kuri Instagram ye asaba Yago ko yashyira ukuri ahagaragara akavuga amazina y’abo bantu avuga ko bamureze kuri Youtube bireke guteranya abantu.

Phil Peter yavuze ko arambiwe kwakira ubutumwa bw’abantu bamaze iminsi bamwibasira bakamutuka bamushinja ko ariwe wakujeho cano ya Yago.

Uyu musore ufatanya ubunyamakuru, kuvanga imiziki (Dj) no kuririmba, avuga ko Yago ariwe wikuriyeho cano ye akayigira private kubushake bwe kubera gutinya ko yasibwa burundu bitewe nuko ibirego Youtube yihanganira byari bigiye kwuzura.

Phil Peter yagize ati :”Muvandimwe @yagoforreal nagirango ngusabe ubwize ukuri abanyaRwanda bireke kubateranya nabandi🙏
1. Channel yawe iriho ntiyasibwe ahubwo wahishe content zose kubushake bwawe
2. Impamvu zishobora kuba zarabiteye its either waviolatinze community guidelines za youtube baguha strikes na Probation yo kudapostinga for a given period kandi wakuyeho Content kugirango udahabwa izindi Strikes Channel igafungwa burundu..
3. niba ari copyright contents or reports z’abantu zaguhesheje Strikes ugahisha Content zose ngo badakomeza kuguha izindi, wavuga abantu bari kukureportinga abanyaRwanda bakabimenya kuko email za youtube ziba zisobanutse zikwereka amazina y’uwabikoze,email ye ndetse n’impamvu yatanze bityo abantu barava murujijo bareke gukomeza kudutuka baduhora ubusa!
Uduhe screenshot yiyo Email uwo muntu tumumenye tumwirinde natwe atazadukoraho

Maze iminsi nakira message nkizi nkaceceka ariko byari bimaze kuba too much🙏 kubiba urwango twese tujye tubyirinda!”

Phil Peter yavuze ko arambiwe kwakira ubutumwa bw’abantu bamaze iminsi bamwibasira bakamutuka bamushinja ko ariwe wakujeho cano ya Yago.

Yago nawe utajya apfana ijambo yasubije Phil Peter agira ati :”Ntakindi wari kuvuga kuko nawe uzi ukuri ahubwo urakoze kwigaragaza muri bamwe b’imbere ….Gake Gake murakomeza mwigaragaze nicecekeye kdi Imana yo ntikora nk’uko mwebwe mukora!!!Hanyuma ko namwe mwakuriweho kwaplodinga hafi 2 weeks ubwo ni ubushake bwanyu??Cg ubonye nawe bikubayeho wumva wavuga UBUSA NK’UBWO UVUZEEE…WOWE NONEHO REKA NKWERURIRE WANGENZEHO KUVA KERA NUBWO BURYARYA BWAWE ABANTU BARABUZI…WIRIRWA UNTUMAHO ABANTU IBYO UVUGA BYOSE KURI NJYE BINGERAHO,KDI NKUKO ABENSHI BAMAZE KUKUMENYA UBU NONEHO URIGARAGAJE NEZA BYERUYEEEE KDI URAKOZE GUTUMA RUBANDA BAKUMENYA,uburyarya bwanyu burarambiranye kdi disi ubu wumvaga batazakumenya…wowe na Team yawe Ntakindi n’ababwira uretse kukubwira ngo amahirwe masa arko Muzafata ubusa !!bantu mukurikirana The Choice Live murebe kuri Iyo channel murebe kdi munategereze igihe izamara idashyiraho content muzamenya uwo Nizeyimana Peter ariwe hanyuma nawe reka tumugerere mukebo atugereyemo tumubwire ngo kuba adashyiraho ibiganiro ni ubunebwe cg umwiryooo no kumva ko adakeneye gukora!!Ubugambo bwose wirirwa uvuga kuri Top ShaTTa ngaho waramuzamuye,ngaho waramufashije,ngaho utakunyuzeho ntaho agera,ngaho ndiriza..byose byangezeho nuko mba narakwihoreye ukagirango ndi Injiji arko Burya useka neza ni useka nyuma!Good Luck mubyo urimo arko Channel yaba Terminated yagaruka ntuzigera Unshyira hasi wowe mbaye mbikumenyeshejeeee,Ejo nafungura n’iyindi kdi Abarebaga ibyo nkora Bakongera [email protected] Komereza aho😒”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO