Umunyamakuru ukunzwe kuri Magic FM,Michelle Iradukunda ari mubyishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru Michelle Iradukunda ukunzwe mu biganiro bitandukanye bya Magic FM na Televiziyo y’u Rwanda, yibarutse umwana wa kabiri.

Uyu munyamakurukazi yakoze ubukwe na David Humud muri Kanama 2017.

Iradukunda ubu ari mu munezero udasanzwe, yibarutse umwana w’umukobwa avugako afite ibiro 4, bamwise Atone.

Umunyamakuru Michelle Iradukunda yibarutse umwana wa kabiri.

Uyu ni umwana wa Kabiri, Michelle Iradukunda abyaranye na David.

Umwana wa Mbere yavutse ku wa 30 Mata 2018, ni umuhungu bise Maël.

Mu minsi ishize, Michelle yagiye agaragaza ibyishimo atewe no kuba atwite ndetse ari hafi kwakira ubuheta, mu bihe bitandukanye uyu mugore, yagiye asangiza amafoto abamukurikira kumbugankoranyambaga, abagaragariza ko afite amatsiko y’umwana yari atwite.

Iradukunda yari amaze iminsi atumvikana mu biganiro bya Televiziyo y’u Rwanda kuko yari akuriwe yarafashe ikiruhuko cy’ababyeyi.

Umunyamakuru Michelle Iradukunda ukunzwe mu biganiro bitandukanye bya Magic FM na Televiziyo y’u Rwanda

Michelle Iradukunda yatangiye kwamamara mu 2009 ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda, aza muri batanu ba mbere.

Muri u 2010 yongeye kujya mu marushanwa y’ubwiza yiyamamariza kuba nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) aza no kuba igisonga cya mbere.

Muri 2013, Michelle Iradukunda yinjiye mu itangazamakuru yakoreye Radio Isango Star, aza kuhava ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO