Purity Museo, umunyamakuru ukorera televiziyo KBC News, uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, ahangayikishijwe n’umugabo wafashe amafoto ye atandukanye ayamanika mucyumba cy’inzu araramo.
Uyu mugore avugako ahangayikishijwe n’uyu mugabo ndetse akibaza nicyo ayo mafoto yamanitse mucyumba cye ayakoresha.


Uyu munyamakuru avugako, uyu mugabo yagiye amwereka ko atunze amafoto ye mu nzu abamo akabikora akoresheje tags, ku mbuga nkoranyambaga akoresha, avugako yagerageje kubloka uyu mugabo ariko bikaba ibyubusa agafungura izindi account, akomeza kumwereka aya mafoto ye yuzuza mucyumba buri munsi.
Yifashishije amafoto uyu mugabo yamanitse mucyumba cye yasabye abashinzwe umutekano kumubariza uyu mugabo icyo agamije ndetse agaragazako atishimiye ibyakozwe n’uyu mugabo avugako atazi.
Uyu munyamakuru yagize ati “Basangirangendo b’Abanyakenya. Nkeneye ubufasha bwo guhagarika uyu mugabo. Afite amafoto yanjye mu cyumba cye kandi iyo namubujije akora konti nshya kandi anshiraho ikimenyetso kuri izi nyandiko. Ntabwo muzi. mpora mwiyama. Ntabwo mbona ari ibisanzwe. “




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook