Umunyamakuru Uwimana Clarisse yahawe impano y’umwambaro n’umukinnyi wa Polisi wamusanze ku kazi(Amafoto)

Uwimana Clarisse, umunyamakuru umaze kwamamara cyane hano mu Rwanda mubiganiro bivuga amakuru y’imikino, yatunguwe n’umukinnyi wa Polisi, amuha umwambaro.

Clarisse yizihije isaburu y’amavuko atungurwa n’abantu batandukanye bamuha impano kuri uyu munsi udasanzwe kuri we.

Clarisse na Jmv wa Police FC

Mu batunguye Clarise harimo inshuti ze ndetse n’abanyamakuru bakorana nawe kuri Radio ya BB FM Umwezi, bamukoreye ibirori bafatanya nawe gukata umutsima w’ibyishimo.

Mubatunguye uyu mukobwa harimo abahanzi Papa Cyangwe na SKy2 n’umukinnyi w’ikipe ya Police FC, Muvandimwe JMV.

Muvandimwe murwego rwo kwishimana n’uyu munyamakuru yamuzaniye umwambaro w’ikipe ya Police Fc, wanditseho numero 12.

Impano y’umwambaro wa Police Fc, uyu mukinnyi yahawe umunyamakuru Clarisse

Mukugaragaza ibyishimo yatewe n’uyu mwambaro yahawe n’uyu mukinnyi, Clarisse yagize ati “Thank you for coming @muvandimwe_jmv and thanks for the gift my defender 🙌🔥.Ubwo nimuzajya mumbona kuri match Police FC yakinnye nateyemo aka ka jersey ntimuzantere imijugujugu bantu banjye 😂🙌”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE