Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda, Muramira Regis yamaze kwerekeza kuri Fine FM mu kiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino’.
Uyu munyamakuru wakoreraga City Radio yari amazeho imyaka 10, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu munyamakuru arimo asinya ari kumwe n’umuyobozi w’iyi Radio akaba n’umuyobozi w’ikiganiro cy’imikino, Sam Karenzi.


Muramira Regis akaba agiye gusimbura Kalisa Bruno Taifa werekeje muri USA.
Tariki ya 22 Mata nibwo ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cyaherukaga gutambuka, nyuma iyi Radio yatangaje ko cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho kizagaruka mu minsi ya vuba, byavugwaga ko bamwe mu banyamakuru bagikoragamo bagiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Taifa yaragiye ndetse bivugwa ko na Horaho Axel nyuma y’ubukwe bwe buzaba muri Kamena 2022 azahita yerekeza muri Amerika.
Muramira Regis yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umucyo Radio, Radio1, BTN TV na City Radio yari amazeho imyaka 10.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook