UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488
============
Mu mikino Olempike iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani guhera muri Nyakanga uyu mwaka, Mukansanga Salima usifura umupira w’amaguru ni umwe mu bazayisifura
Guhera tariki 21/07 kugera tariki 07/08/2021, i Tokyo mu Buyapani hateganyijwe imikino Olempike ihuza ibihugu mu mikino myinshi itandukanye, haba mu bagabo ndetse n’abagore.


Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yagiriwe icyizere atoranywa muzasifura mu mikino Olemipike izabera i Tokyo
Mu mpira w’amaguru by’umwihariko ku bagore, mu basifuzi batoranyijwe bazayisifura harimo umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi MUKANSANGA Salima Rhadia ari mu batoranyijwe kuzasifura iyi mikino.
MUKANSANGA Salima Rhadia wanabashije gusifura imikino y’igikombe cy’isi mu bagore cya 2019, yanatoranyijwe mu bashobora kuzasifura igikombe cy’isi cy’abagore kizaba mu mwaka wa 2023 mu gihugu cya Australia na New Zealand.


TURAKWAMAMARIZA
Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya.
DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook