Umunyezamu Kwizera Olivier yasezerewe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’uko yagaragaye aganira kuri ‘Instagram live’ na Kayesu Shalon Manzi wigeze gufungisha abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora.
Kwizera Olivier yari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, yaraye agiye kuri ‘Instagram live’ aganira na Kayesu Shalon Manzi.


Kayesu Shalon ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko ndetse isaga kuko yayujuje ku itariki 23 Ukuboza 2020, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Muri Gicurasi, havuzwe inkuru y’ifungwa ry’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora, icyo gihe byavugwaga ko bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 (utaruzuza imyaka y’ubukure ukurikije amategeko y’u Rwanda) ari we uyu Kayesu.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Kwizera ku wa Kane mu ijoro, harimo kumubaza amakuru ye n’ikimuhugije muri iyi minsi mu gihe kandi yamusabye kuririmba, uyu munyezamu aririmba indirimo zirimo ‘Catepilla’ ya Bruce Melody.


Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2021, Kwizera yahise asezererwa mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse kuko ubwo yakoraga icyo kiganiro hari mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
REBA VIDEO UBWO KWIZERA YAGANIRAGA N’UYU MUKOBWA
View this post on Instagram
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook