Umupasiteri witwa Anny Ikebudu n’umugore we, Stephanie Adaeze Ikebudu, Imana yabakoreye ibitangaza babyara abana babo bambere nyuma y’imyaka 19 biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.
Anny Ikebudu na Stephanie bari bamaze imyaka myinshi basengera urubyaro kuri ubu baravugako bafite amashimwe kuko bibarutse impanga z’abana bane.


Uyu muvuga butumwa n’umugore we bavugako babyaye abakobwa beza batatu n’umuhungu umwe.
Anny Ikebudu usanzwe ari umushumba mu itorero rya House On The Church Church muri Aba, muri Leta ya Abia,mu gihugu cya Nigeria, yasangije inkuru nziza abakunzi be n’abakristu bo mu itorero rye ababwira ko Imana yamukoreye ibitangaza.
Uyu mugabo yagize ati “Nyuma yimyaka 19 yo gutegereza, Imana yarinze umugore wanjye nimbabazi. Abakobwa 3 beza n’umuhungu. Imana ishimwe kubwanjye numugore wanjye oooh”


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook