Umupasiteri w’umukobwa wo muri Kenya wamamaye kubera kugira uburinzi budasanzwe,yambitswe impeta ya fiyansaye n’umusore w’umuhanuzi wo mu Buhinde(AMAFOTO)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy Natasha, yagaragajeko yabonye umugabo yari amaze igihe kinini asengera ubwo bamwambikaga impeta ya fiyansaye.

Rev. Lucy Natasha ni umuvugabutumwa umuhanuzi w’umukobwa azwiho gukora ibitangaza no gusengera abantu barwaye bagakira, ashyirwa ku mwanya wambere muri Kenya mu bavugabutumwa beza, ibi bigatuma abiganjemo urubyiruko bamukunda.

Natasha azwiho kugira uburinzi budasanzwe

Uyu mukobwa yamamaye cyane kubera kugira uburinzi budasanzwe, amamodoka ahenze ndetse bivugwako atunze n’indege ye bwite.

Rev. Lucy Natasha abantu benshi bakundaga kumwibazaho cyane bibaza impamvu akora umurimo w’Imana atagira umugabo kandi bigaragara ko akuze.

Uyu mukobwa, umwaka ushize yabwiye ikinyamakuru Gospel Nairobi, ko abantu badakwiye kwibaza impamvu adashaka umugabo kuko umugabo yifuza Imana itaramumuha

Yagize ati :“Abantu ntibakibaze impamvu bwiriza ijambo ry’Imana mbwiriza abagore n’abagabo kandi ndi umukobwa, ntegereje umugabo w’Imana izanyereka, ndacyamutegereje, ndacyamusengera kandi nzamubona.”

aho agiye hose aba afite abarinzi

Mu mpera z’icyumweru dusoje Rev. Lucy Natasha yagagaje ko yuzuye umunezero kuko yabonye umugabo yahoze asengera kuva kera.

Rev. Lucy Natasha Umushumba Mukuru w’Itorero Empowerment Christian Church, yambitswe impeta ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 mu birori byabareye kuri Boma Hotel iherereye muri Nairobi. Ni ibirori byabereye mu materaniro yari yitabiriwe n’abantu bacye barimo umubyeyi wa Natasha ari we Rev. Esther Wanjiru, inshuti ze za hafi, abasore bamucungira umutekano (Bodyguards) ndetse n’abakristo bacye.

Prophet Stanly Carmel yashinze ivi ku butaka asaba Rev. Natasha kuzamubera umugore undi ntiyazuyaza ahita amwemerera.

Prophet Stanly Carmel yashinze ivi ku butaka asaba Rev. Natasha kuzamubera umugore undi ntiyazuyaza ahita amwemerera. Nyuma yo kwambikwa impeta, Rev. Natasha wari umaze igihe kinini ari ingaragu, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram abwira abamukurikira ko yamaze kuvuga YEGO. Yongereye arandika ati “Namaze kubona uwo umutima wanjye ukunda. Indirimbo za Salomo 3:4 #NatashaAnd Carmel”.

Prophet Stanly Carmel nawe ni umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wo mugihugu cy’Ubuhinde, bivugwako we na Natasha bari bamaze umwaka umwe bakundana.

Rev. Lucy Natasha yagiye avugwa murukundo n’abakomeye mugihugu cya Kenya, harimo na Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko

Prophet Stanly Carmel nawe ni umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wo mugihugu cy’Ubuhinde, bivugwako we na Natasha bari bamaze umwaka umwe bakundana.
Ni ibirori byabereye mu materaniro yari yitabiriwe n’abantu bacye barimo umubyeyi wa Natasha ari we Rev. Esther Wanjiru, inshuti ze za hafi, abasore bamucungira umutekano (Bodyguards) ndetse n’abakristo bacye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO