Umuraperi Fireman avuze uburyo yinjiye mu bucuruzi bwo gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroin cyizwi nka Mugo, yaranguye ibiro 5 bamubwirako azakuramo miliyoni 100 yumva agiye kuba umuherwe mu Rwanda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi Fireman, umwe mu bakunzwe mu Rwanda yavuze uburyo yinjiye mu bucuruzi bwo gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroin cyizwi nka Mugo mu Rwanda, ibintu avuga ko byangije ubuzima bwe kuko byatumye atagera ku nzozi ze, yicuza umunsi wa mbere yakinyweye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yagarutse ku buzima bukomeye yanyuzemo kubera iki kiyobyabwenge, ni mu gihe yabonaga ari hafi kugera ku nzozi ze abikesha umuziki.

Umuraperi Fireman, umwe mu bakunzwe mu Rwanda yavuze uburyo yinjiye mu bucuruzi bwo gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroin cyizwi nka Mugo mu Rwanda

Uyu muraperi yari ufite inzozi zo kuba umuherwe abikesha umuziki, hari nyuma y’uko muri 2013 yasinye amazezerano na Bralirwa muri Guma Guma ahembwa miliyoni ku kwezi, 2014 asinya amazezerano na UNICEF n’aho 2015 asinya amazezerano na Coca Cola, gusa byose byaje kugenda nkanyomberi kuko tariki ya 1 Mutarama 2016 avuga ko ari bwo ubuzima bwe bwarangiye neza.

Ati” 2016 ubundi nibwo ubuzima bwanjye bwarangiye, nari ndi Kampala nagiye gukorayo igitaramo, nanyweye ikintu, mbere twinyweraga inzoga, itabi bikakwica ariko mu gitondo akazi kagakorwa, ariko umusa, nageze Kampala ndi kumwe n’abandi bahanzi bakomeye(…), nasanze turi abana ku bikoresho, ibyo twajyaga turirimba ngo dufata ibikoresho, twanabiririmbaga tutanabizi, kuko abantu babikunda gusa.”

“Twari mu rwambariro, hari abapeti nari natumye ubuntu bw’ubumogi ngo nze kujya high, nari mbufite mu gakarito k’ifege niko Kampala buba bumeze, mu rwambariro nkabona ninjye urimo gushyiraho ibyo ngenyine, abandi barimo kwizirika imigozi, abandi barashyira kuri telefone, njye nkabona ndabangamye.”

Nyuma yaje gufatwa umwanzuro wo kubegera ngo yisanishe nabo, akore ibyo bakora cyane ko yari afite gahunda yo kuhava akoranye indirimbo n’umwe muri abo bahanzi barimo na Rabadaba, nibwo bamuhaye kuri heroyine(Heroin) cyangwa Mugo nk’uko mu Rwanda yitwa.

Ati ” bampaye ako kantu, njye natekereje inzoga nanyweye, nti nikaziruta ngende nipfire, nabonaga ari n’agato natekereza n’ikimogi nanywaga nkabona ntikarenze, aragatwika amanunira, nkabona ntigashira, nko mu minota 3 numva karamfashe n’inzoga nzinshiramo, ni Heroin kuko cocaine yo nari naranyweyeho numva ntirenze.”

Nyuma y’icyo gitaramo yatahanye nabo barara babinywa kuko byari ibintu babaga bafite ku bwinshi.

Akomeza avuga ko yatashye bakamuba n’impamba ageze mu Rwanda ajya kureba inshuti ze Nyamirambo ngo abereke ko yazanye ibikoresho birenze ariko asanga benshi ntibabishaka kuko bari babizi, ngo ntiyari azi ko ari mugo yumvaga ari Heroin gusa.

Kuva icyo gihe byamugize imbata, kubireka biranga kugeza aho afashe umwanzuro wo guhiga amafaranga yo kubigura, 2017 yageze atangiye kujya Kampala kubirangura anacuruza.

Ati “nahuye n’umuntu mubi noneho, twari twaramenyekanye bamubwira ko nanjye mbikoresha, aravuga ngo muzamunzanire, arambwira ngo ni wowe Fireman? Arambwira ngo buri mukozi wanjye aguha amapaki abiri, nkibona ukuntu bacuruza kandi bo batabinywa, yaba we ndetse n’abamwungirije bamufasha gucuruza(delears) ntibabinywa, umuntu ubinywa ni uwa gatatu ucuruza.”

Fireman ubwo yagororerwaga Iwawa

“Ibaze garama yacyo imwe igura ibihumbi 30, ikilo ni miliyoni 30, njye nabonye ibilo 5, ambwira ngo izi ni miliyoni 100. Mbonye amafaranga arimo ndavuga ngo uwajya Kampala ko nahabonye umuzigo urenze. Icyo gihe Uganda byabaga bihendutse kuko garama 1 mu Rwanda igura 25 Uganda yaguraga ibihumbi 9.”

Kuva icyo gihe yahise yinjira mu bucuruzi akajya ajya Uganda kurangura akaza gucuruza mu Rwanda, yatangiye agujije amadorali 200.

Yavuze ko ajya kubireka yagiye Uganda kurangura agatanga ibihumbi 80 bakamuha ifu ya kawunga, yahise asubira hasi abura igishoro noneho ajya ku muhanda gushaka ibyo kunywa ari nabwo yaje gufatwa muri 2018 ajyanwa Iwawa, aho ashimira Imana kuko yari yarabuze uko abivamo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE