Umuraperi Ish Kevin arashinja Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kumuhombya amafaranga agera kuri miliyoni 20

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuraperi Ish Kevin arashinja Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kumuhombya amafaranga agera kuri miliyoni 20 nyuma yo guhagarika igitaramo yari yatumiyemo umuhanzi Ycee wo muri Nigeria.

Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Hoteli Portofino i Nyarutarama ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ndetse hari abahanzi bake baririmbye.

Umuraperi Ish Kevin arashinja Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kumuhombya amafaranga agera kuri miliyoni 20

Mu saa ine z’ijoro Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahagaritse iki gitaramo ngo kuko cyatezaga urusaku rurengeje igipimo cyemewe n’amategeko.

Ish Kevin yanditse kuri twitter avuga ko ibyo yakorewe n’Umujyi wa Kigali ari akarengane ndetse ko byamuteye igihombo cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Evolve Music na Trappish twari dufite ibyangombwa twahawe na Rwanda Convention Bureau n’Umujyi wa Kigali, ibi byadushyize mu gihombo cya miliyoni 20 kuko twagombaga kwishyura umuhanzi Ycee wo muri Nigeria, abahanzi bo mu Rwanda n’ibindi byari bikenewe mu gutegura igitaramo.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasibije Ish Kevin ko yarengeje ibipimo by’urusaku byemewe mu bice bituwemo n’abantu.

Ish Kevin yanze kwemera iki gisubizo yahawe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ahubwo avuga ko ibyabaye byakozwe na visi Meya w’Umujyi wa Kigali wari uri kunywera ahabereye igitaramo.

Ati “Nta mupolisi wumvise urusaku ngo aze guharika igitaramo, Visi Meya yari ahari ari gusangira n’abandi sinzi uko yagize igitekerezo cyo guhagarika igitaramo yari arimo. Ni impamvu bwite.”

Abantu batandukanye kuri Twitter bagaragaje ko batishimiye ibyakorewe Ish Kevin dore ko ari nawe wa mbere wari ukoreye igitaramo hano.

Umujyi wa Kigali wari watanze uburenganzira kubateguye iki gitaramo
Ish Kevin yanditse kuri twitter avuga ko ibyo yakorewe n’Umujyi wa Kigali ari akarengane ndetse ko byamuteye igihombo cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO