Umuraperi Ish Kevin yahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ahanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

Ish Kevin w’imyaka 24 na Nziza Olga w’imyaka 21 y’amavuko bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

Umuraperi Ish Kevin yahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ahanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Ubwo hasomwaga umwanzuro ku rubanza rw’aba bombi ku wa Mbere, tariki 19 Nyakanga 2021, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, yavuze ko bahamwa n’icyaha kandi bakaba batsinzwe.

Umucamanza yavuze ko aba bombi bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse bagatanga ibihumbi 10 Frw y’amagarama y’urubanza ajyanye n’imirimo yakozwe n’Urukiko.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

Ish Kevin na bagenzi bafatiwe mu Murenge wa Gisozi aho bari bakoreye ibirori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko bamwe mu bo banafatanwa urumogi bashyikirizwa ubugenzacyaha gusa bamwe barimo na DJ Briane baje kurekurwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE