Umuraperi Maylo agiye gukora ubukwe na Hollandine

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Muhirwa Issa  wamenyekanye nka Maylo muri muzika nyarwanda ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukobwa witwa Bazimana Hollandine  buzaba kuwa 01 Werurwe 2020.

Uyu muraperi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Nturanyenabo’, ‘hari undi waje’, ‘Ishavu’, ‘Amakuru’,’Mureke agende’ n’izindi nyinshi, yamaze gushyira ahagaragara ubutumire bw’’ubukwe bwe na Hollandine buzaba ku wa 01 Werurwe 2020.

Gusaba no gukwa bizabera i Musanze muri Muhabura (MIPC) ku isaha yi saa saba ndetse abitabiriye bakirirwe mu busitani bwa Muhabura.

Ubutumire bw’ubukwe bwa Maylo na Hollandine

Maylo n’umwe mu bahanzi barambye muri Muzika Nyarwanda by’umwihariko uyuboye injyana ya Hip Hop mu ntara y’amajyaruguru, yamamaye cyane ubwo yabarizwaga mu nzu yafashaga Abahanzi muri Musanze ya Top 5 Sai.

Akimara gushyira hanze integuza y’ubukwe bwe benshi mu bahanzi ndetse n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro ntibahishe amarangamutima yabo aho bifurije bikomeye uyu muryango mushya ishya n’ihirwe.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE