UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488
============
Umuraperi w’ikirangirire Kanye West yaririmbye u Rwanda mu ndirimbo ye yise Lord Jesus iri kuri alubumu ye nshya yitwa ‘’Donda’’.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 nibwo Kanye West yashyize hanze alubumu ye ya 10 yise Donda.
Kanye West amaze iminsi avugako yiyeguriye Imana
Iyi alubumu iriho indirimbo 27 zirimo izo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Jay-z, Travis Scott, Da Baby, Lil Baby, n’abandi batandukanye.
Imwe mu ndirimbo iri kuri Donda ni iyitwa Jesus Lord, Kanye yakoranye na Jay Electronica.
Mu gitero cyayo cya kabiri Kanye West aririmbamo ijambo u Rwanda.
Kanye West yikomye Universal Music Group yashyize hanze iyi alubumu batabyumvikanyeho.
Umuraperi w’ikirangirire Kanye West yaririmbye u Rwanda mu ndirimbo ye yise Lord Jesus iri kuri alubumu ye nshya yitwa ‘’Donda’’.
Mu 2019 Beyoncé Knowless mu ndirimbo ye yise Mood 4 Eva yafatanyije na Jay Z, na Childish Gambino nabwo yahagaramo ijambo u Rwanda, avuga ko ariho umugabo we akomoka.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook