Umuraperi yakoze amateka adasanzwe  kuri instagram na Youtube mu masaha 24 avuye muri gereza

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Tekashi 6ix9ine umuraperi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika yaciye agahigo mu masaha 24 nyuma yuko asohotse muri gereza.

6ix9ine yari amaze igihe ari mugihome, yafunzwe muri 2018 kuva icyogihe nibwo yaherukaga kugaragara mubikorwa bya muzika.

Uyu mugabo yasohotse muri Gereza kuwa 2 w’icyumweru dusoje, kuwa 4 yahise ashyira hanze indirimbo yise “Gooba”

Tekashi 6ix9ine umuraperi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika yaciye agahigo mu masaha 24 nyuma yuko asohotse muri gereza.

Iyi ndirimbo ya Tekashi 6ix9ine, yahise ica agahigo ikuraho akarigasanzwe gafitwe n’umuraperi Eminen.

Gooba ya Tekashi 6ix9ine yaciye agahigo irebwa n’abarenga miliyoni 40 mu masaha 24 ishyizwe kurubuga rwa youtube, ihita ikuraho agahigo ka Eminen wakoze indirimbo yise “Killshot” muri 2018 mu masaha 24 icyo gihe yarebwe n’abasaga miliyoni 38

Kugeza ubu twandika iyi nkuru, Gooba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 76.

Uretse agahigo uyu muhanzi yaciye kuri Youtube, uyu muhanzi yanakoze amateka kurubuga rwa instagram aba umuntu wambere wagize abamukurikira ako kanya(Live) benshi kurusha abandi, aho mu minota 20, agiye Live kuri instagram yari akurikiwe n’abarenga miliyoni 2, yasobanuriraga abakunzi be ibyo yahuriye nabyo muri gereza, ahita akuraho umuhigo wari ufitwe na Tory Lanez and Drake bakurikiwe n’abasaga ibihumbi 300 bari LIVE.

mu minota 20 gusa yari akurikiwe n’abarenga miliyoni 2 kuri instagrama Live

Daniel Hernandez, uzwi cyane ku izina rya Tekashi 6ix9ine ni umuraperi w’umunyamerika uzwiho injyana ya rap ikaze, umusatsi w’umukororombya wuzuye amabara n’imyitwarire itavugwaho rumwe, ibishushanyo byinshi ku mubiri nibyo bimuranga.

Yamenyekanye bwa mbere muri 2017 ubwo indirimbo ye ya mbere Gummo yasohokaga.

Ukuboza 2019, Daniel Hernanzed yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gukora ibyaha mu gihe yari mu gatsiko ka New York kitwa Nine Trey Gangsta Bloods.

Nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza ngo muri ibyo byaha harimo gutwara imbunda, gukubita imbunda iteje akaga no gucura umugambi wo kwica. Yabanje guhakana ibyo aregwa ariko ahitamo gutanga ibimenyetso bishinja abandi bagize agatsiko kugira ngo bagabanye igihano.

Tekashi ubwo yaherukaga kugaragara muruhume muri 2018

Nyuma y’igihe ari muri gereza, yarekuwe kumbabazi kubera ubwoba bwa coronavirus. Uyu muraperi afite asima ikabije kandi byagira ingaruka zikomeye aramutse yanduye virusi muri gereza. Kubwibyo arimo arangiza igihano cye gisigaye murugo, ubu ku kaguru yambaye akuma bambika imfungwa.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO