Umuririmbyi Sat-B abaye umuhanzi wambere w’i Burundi ukorewe ibidasanzwe, buri mwaka azajya ahabwa miliyoni 100 mugihe cy’imyaka 5, aguriwe imodoka ihenze, azakorana n’abahanzi 3 mpuzamahanga.

Inkuru igezweho kandi irikuvugwaho cyane mugihugu cy’i Burundi, ni amateka yiyanditse mu muziki waho, aho umuhanzi Sat B yasinye amasezerano azajya amuhemba miliyoni 100 buri mwaka, mugihe cy’imyaka itanu.

Sat B, yagiranye amasezerano na Crown Royal, kompanyi isanzwe ikora ibijyanye n’inzoga i Burundi, aya masezerano n’amasezerano adasanzwe ndetse y’ishimiwe n’abarundi kuko babona agiye guteza imbere uyu muhanzi uri mubakunzwe cyane i Bujumbura.

Sat B ni umwe mubahanzi bagezweho i Bujumbura

Mu masezerano Sat B yagiranye na Crown Royal, harimo kujya yamamaza ibikorwa byabo nuko nabo bakagira ibyo bazajya bamugenera buri mwaka kugeza imyaka itanu irangiye.

Sat B, yasinye amasezerano na Crown Royal, azajya ahabwa miliyoni 100 z’amarundi buri mwaka mugihe cy’imyaka 5, arahabwa imodoka nziza ihenze yo kujya agendamo, buri mwaka azajya akorerwa album ndetse akorerwe n’indirimbo 3 afatanyije n’abahanzi bo mu mumahanga yifuza.

Mu masezerano Sat B yasinye harimo kujya ahabwa miliyoni 100 buri mwaka

Mu kiganiro Sat B yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, uyu muhanzi yavuzeko yishimye cyane ndetse ari intambwe ikomeye ku muziki w’i Burundi.

Yagize ati “Ni intambwe ishimishije cyane kuri njyewe no ku muziki w’i Burundi, ibi biragaragazako muzika yacu ikunzwe kandi hari n’abayikunda bifuza no kuyiteza imbere”

Sat B ni umwe mubahanzi bamaze kubaka izina i Bujumbura, akunzwe cyane n’urubyiruko rukunda imiziki igezweho, hashize amezi agera kuri ane akoranye indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy, bayise “Beautifull” iri muzakunzwe cyane z’uyu muhanzi kuko imaze kurebwa inshuro zirenga miliyono 1 n’ibihumbi 8 kurubuga rwa youtube.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE