Umusaza Nyagashotsi Epimaque ufite imyaka 101 warwanye intambara ya kabiri y’Isi yose n’iyo kubohora u Rwanda,yashyikirijwe inzu n’inka yagenewe na Perezida Paul Kagame (Amafoto).

Umusaza Nyagashotsi Epimaque ufite imyaka 101 y’amavuko wo mu Karere ka Gatsibo akaba yararwanye intambara ya kabiri y’Isi yose n’iyo kubohora u Rwanda, yashyikirijwe inzu n’inka bifite agaciro ka Miliyoni 16 Frw yagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyikirije uyu musaza Nyagashotsi Epimaque izi mpano mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umusaza Nyagashotsi Epimaque ufite imyaka 101 warwanye intambara ya kabiri y’Isi yose n’iyo kubohora u Rwanda,yashyikirijwe inzu n’inka yagenewe na Perezida Paul Kagame

Uyu musaza Nyagashotsi Epimaque w’imyaka 101 y’amavuko, yarwanye intambara ya kabiri y’Isi yose ndetse aza no kurwana intambara yo kubohora u Rwanda mu ngabo zahoze ari RPA.

Nyagashotsi wavutse mu 1920, yageze mu 1941 ari umusore w’intarumikwa kubera igihagararo cye. Muri uyu mwaka ni bwo yanditswe mu bagomba kujya kurwanirira abakoloni b’abongereza mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose.

Yagiye muri batayo ya 7 yerecyeza i Nairobi muri Kenya ubundi arwanira Abongereza mu ntambara yo kurwanya Adolphe Hitler.

Ubwo mu Rwanda hadukaga ibikorwa byo guhohotera Abatutsi mu 1959, Nyagashotsi yatwikiwe inzu ndetse inka yari yoroye zirasahurwa aza guhungira muri Uganda nyuma aza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu minsi ishize yari yavuganye n’Ikinyamakuru Taarifa cyari cyamusanze aho atuye mu Mudugudu wa Kamameza muri kariya Karere ka Gatsibo, akibwira ubutumwa bwo gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ukomeje kuyobora neza u Rwanda ruzira amacakubiri.

Uyu musaza yahawe inzu

Uyu musaza wagarukaga ku mibereho itari myiza yari abayemo, yavuze ko yagiye ashyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka ariko ko Umuyobozi w’Umudugudu yamwatse ruswa y’ibihumbi 20 Frw akanga kuyamuha.

Yavugaga kandi ko yashyizwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP ariko ko itamugeragaho ndetse ko yasiragiye mu buyobozi bukamubwira ko inkunga ye hari undi uyifata bigera aho aza kunanirwa arabireka.

Gusa icyo gihe ubwo yaganiraga na kiriya kinyamakuru yavugaga ko yizeye ko umunsi umwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame azamenya ibye kandi akamufasha.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE