Umusifuzi yakoze ibara muri CAN, umukino wahuzaga Mali na Tunisia yawusoje ku munota wa 85 bamubwira ko yibereshye awurangiza ku minota 89, abanya-Tunisia bari bamukubitiye mukibuga.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umusifuzi w’Umunya-Zambia Janny Sikazwe n’abari bamwungirije, bose bavuye mu kibuga baherekejwe n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko yasoje umukino inshuro ebyiri iminota 90 itaragera ubwo Mali yatsindaga Tunisia igitego 1-0 mu Itsinda F.

Muri uyu mukino wabereye i Limbé kuri uyu wa Gatatu, Mali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ibrahima Koné kuri penaliti yo ku munota wa 48 ubwo Ellyes Skhiri yakoraga umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Mali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ibrahima Koné kuri penaliti yo ku munota wa 48

Ku munota wa 74, Tunisia yahawe penaliti ubwo Moussa Djenepo yakoraga umupira wari utewe na Wahbi Khazri ari mu rubuga rw’amahina, ariko uyu Kapiteni wa Tunisia ayiteye ikurwamo na Ibrahima Mounkoro.

Benshi batunguwe no kubona ku munota wa 85, umusifuzi Janny Sikazwe yemeza ko umukino urangiye, ariko asanga yibeshye, yongera gutangiza umukino.

Nyuma y’iminota ibiri, yatanze ikarita itukura itavugwaho rumwe kuri rutahizamu wa Mali, El Bilal Touré, ashinjwa gukinira nabi myugariro wa Tunisia.

Byabaye ngombwa ko umusifuzi Sikazwe ajya kwitabaza amashusho ya VAR, ariko ntiyahindura icyemezo yari yafashe.

Ku munota wa 89 n’amasegonda 43, yongeye kuvuga ko uyu mukino wo mu Itsinda F urangiye ndetse abakinnyi ba Mali bahise bajya kwishimana n’abafana babo.

Ibi byateye uburakari umutoza wa Tunisia, Mondher Kebaier, n’ikipe ngari bakorana, bahise bajya mu kibuga kuburanya Janny Sikazwe.

Abashinzwe umutekano bahise binjira mu kibuga, bakumira abatoza ba Tunisia baburanyaga umusifuzi bamubwira ko batiyumvisha ibyo ashingiyeho asoza umukino habura amasegonda 20 ndetse nta minota y’inyongera ishyizweho.

Habaye inama nto yemeje ko amakipe asubira mu kibuga, Sikazwe akaba umusifuzi wa kane mu masonga 20 yari asigaye n’iminota ibiri y’inyongera, ariko abakinnyi ba Tunisia banga kujya mu kibuga.

Umusifuzi w’Umunya-Zambia Janny Sikazwe n’abari bamwungirije, bose bavuye mu kibuga baherekejwe n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko yasoje umukino inshuro ebyiri iminota 90 itaragera
Umutoza wa Tunisia yereka umusifuzi ko haburaga umunota umwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO