Umusizi Tuyisenge yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bamaranye imyaka 6 mu munyenga w’urukundo ati “Ndishimye bitavugwa ndongoye umukobwa w’inzozi zanjye”(REBA AMAFOTO)

Umusizi Tuyisenge yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Tuyishime Jeannette bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Umusizi na Tuyishime Jeannette bamaze imyaka itandatu mu munyenga w’Urukundo, basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umusizi Tuyisenge yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Tuyishime Jeannette bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, Tuyisenge yavuzeko yasazwe n’umunezero kubwo gusezerana mu mategeko n’umukunzi we, Jeannette.

Yagize ati “Mubyukuri ndishimye bitavugwa,nahinduye irangamimerere,ndi umugabo ubu,ni inzozi narose nkabije,ndongoye umukobwa w’inzozi zanjye,ndishimye bitarabaho,..”

Mu 2014, ni bwo Jeannette yagiye mu rugo kwa Tuyisenge gusura murumuna we biganaga wari urwaye. Icyo gihe Jeannette yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu gihe Tuyisenge we yari yarasoje amashuri yisumbuye.

Bitewe n’uko umuvandimwe wa Tuyisenge yari arembye, Jeannette yavuze ko hakwiye kwitabazwa umunyamasengesho akamusengera akabona gukira. Yatse nimero Tuyisenge kugira ngo nabona Pasiteri azamumenyeshe.

Aba bombi bavuga ko bamaze imyaka 6 bakundana

Tuyisenge yavuze ko yari afite icyizere cy’uko umuvandimwe we azakira byanatumye nyuma y’uko Jeannette amwoherereje nimero ya Pasiteri atigeze amuhamagara.

Avuga ko kuva icyo gihe Jeannette yakomeje kumubaza uko umuvandimwe we amerewe.

Ati “Yampaye nimero ze ngo azandangire Pasiteri. Koko hashize n’iminsi arayimpa ariko ndi umuntu utizera. Naravugaga nti ‘nta bintu urwaye Pasiteri yamuvura, azakira.”

Tuyisenge yavuze ko mu minsi ya mbere akimenyana na Jeannette yahise amubwira ko ashaka ko baba inshuti zisanzwe ntabyo gukundana.

Uyu musizi avuga ko ibyo umukobwa yamubwiraga yaje kubyemera, ubwo ku nshuro ya mbere yamubwiraga ko yamukunze undi akabyanga.

Ati “Ni umukobwa utazi guca ku ruhande. Ibintu bye byose biba biri ku murongo. Nza kumubwira ko mukunda rero turashwana. Kuko tugitangira kuvugana, tuba inshuti yari yaranyihanangirije. Yarambwiye ati ‘rero njyewe nkunda kuba inshuti n’umuntu ariko iyo uzanyemo ibyo gukundana ntabwo bikunda. Duhita dushwana.”

Yavuze ko yakomeje guhatiriza ategura impano yihariye ishushanyije n’urupapuro rwanditseho amagambo y’urukundo, abyoherereza uyu mukobwa.

Mu masaha y’umugoroba avuye ku kazi, uyu mukobwa yaramuhamagaye amubwira ko na we amukunda, urugendo rw’urukundo rutangira kuva ubwo.

Umusizi Tuyisenge yavuze ko yakunze Jeannette ‘kubera ko ari umuntu uba mu Isi ya wenyine’ kandi bombi babubakiye ku kuri no gukuza ubushuti mbere y’urukundo. Ati “Twabanye tutabeshyana.”

Mu ntangiriro za Werurwe 2021, Tuyishime Jeannette yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Umukunzi we Tuyisenge yaramutunguye amwambika impeta y’urukundo amuteguza kurushinga.

Tuyisenge ni umusore w’imyaka 25 w’umusizi wasize byinshi mu bisigo bitandukanye birimo nka ‘Intiti’, ‘Se nkubu mpfuye’, ‘Amatakirangoyi’ n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE