Umusore wahoze ari umusirikari w’umwana, agakurwamo n’umugiraneza w’umurusiyakazi wiyemeje kumusubiza mubuzima busanzwe agakomeza amashuri, bakoze ubukwe amubera umugabo(Amafoto)

Odonga Bosco winjijwe mugisikari cya Uganda akiri umwana, yakoze ubukwe n’umukobwa w’umurusiyakazi.

Odonga, yahoze mugisirikari cya Uganda,icyo gihe yari umwana mutoya kuko atari yakuzuza imyaka y’ubukure.

Odongo yakoze ubukwe n’umurusiyakazi wamuvanye mugisirikari

Uyu musore wari ukiri muto, yaje gukurwa mugisirikari n’abagiraneza, barimo umurusiya kazi, wemeye kumurera ndetse amusubiza mubuzima busanzwe aho yiyemeje kumwishyurira amashuri akomeza kwiga.

Uyu mwana bivugwako yinjiye mu gisirikari cya Uganda kubushake bwe, kuko mu muryango wabo bari abakene kandi mugace yari atuyemo hahoraga intambara.

Muri 2004 nibwo yavanwe mugisirikari ahita atwarwa n’abagiraneza bo mu Burusiya

Kuri ubu uyu musore yakoze ubukwe n’umukobwa wamutoraguye akamurera ndetse akanamwigisha amashuri aho yarangije amasomo ya Kaminuza mubyubuganga.

Yahoze ari kadogo mugisirikari cya Uganda
Yarangiye amashuri ya Kaminuza mubijyanye n’ubuganga

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE