Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Leta ya Kaduna muri Nigeria uzwi ku izina rya Aliyu Na Idris, amaze iminsi igera kuri 5 ari mu mujyi afite icyapa avugako yigurisha, arigurisha miliyoni 20 z’ama Naira amafaranga akoreshwa muri Nigeria arenga 49 mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu musore wari usanzwe akora akazi k’ubudozi akomeje kuzenguruka umugi afite icyapa cyanditseho ngo “Uyu mugabo agurishwa miliyoni 20.”


Uyu musore umaze iminsi itanu ashakisha uwamugura yabwiye ikinyamakuru Daily Trust ari nacyo IBYAMAMARE.com dukesha iyi nkuru ko icyatumye yishyira ku isoko ari ubukene yahuye nabwo nyuma yuko akazi yakoraga kahagaze kubera icyorezo cya koronavirusi.
Yavuzeko yabanje kwigurisha mugace ka Kaduna, akabura abaguzi ubu akaba ageze ahitwa i Kano, ashakisha uwamuha amafranga yifuza.
Yagize ati “Abantu benshi bagiye bampa miliyoni 10 z’ama Naira(agera kuri miliyoni 24 mu mafaranga y’u Rwanda), abandi bampaye miliyoni 5 za ma Naira ndetse hari n’abampaye ibihumbi 300 by’ama Naira, yose narayanze kuko ayo mafaranga ari munsi yayo nkeneye.”
Uyu musore yakomeje avugako amafaranga azahabwa nibamugura, azakuramo Miliyoni 10 azaha ababyeyi be, umusoro wa miliyoni 5 z’ama Naira azaha Leta.
Yagize ati “Nzaha ababyeyi banjye N10million, nzaha N5m leta nk’umusoro, hari abamfashije kwamamaza nzabaha N2million, mugihe N3million zizaba zisigaye nzazubakisha umubiri ndi mu maboko yuwanguze.”
Uyu musore akomeza avugako nubwo atarabona umukiriya umugura afite icyizere ko bazamugura ndetse akavugako uzamugura azaba yemerewe kumukoresha icyo ashaka.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook