Umusore yagiye kwambika umukinzi we impeta ya fiyansaye aza yitwaje impeta 5, amushyira muri kajugujugu ajya guterera ivi hejuru y’inzu ndende mumujyi ashaka ko igihugu cyose kibibona(REBA Amafoto)

Umusore ukomoka Atalanta muri muri leta zunze ubumwe za Amerika yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yagiye gutera ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore yitwaje impeta 5 kugira ngo aze guhitamo imwe.

Mu kiganiro yagiranye na NBC News, uyu mukobwa wambitswe impeta witwa Brittney Miller,yavuze ko umukunzi we yatumye yizera ko bazasohokana bagiye gusangira pasika atari yiteze ko aza kumwambika impeta.

Yaje gungura umukunzi we, aza yitwaje impeta 5

Icyakora uyu mukunzi we witwa William Hunn yamujyanye ku kibuga cy’indege yakodesheje indege ya kajugujugu ayiparika ku gisenge cy’inzu aba ariho amwambika impeta,bitegeye umujyi.

Ubwo aba bombi bari imbere y’iyi ndege,inshuti zabo zahise zihagera.Uyu mukobwa yabwiye kiriya kinyamakuru ati “Ubwo nabonaga abo bose ku gisenge,umutima wanjye warahagurutse.Nahise ntekereza nti “Ooh bigeye kuba,bigeye kuba.”

Uyu ukobwa impeta 5 zose yazambaye ariko ahitamo imwe azajya ahora yambaye

Uyu mukobwa yahise abona uyu mukunzi we akuyemo impeta 5 niko kumubwira ati “Namenye icyo urukundo aricyo duhuye.Wamfashije kumva ko ntabaho ntagufite.Ndashaka kumarana igihe nsigaje ku isi nawe.”

Uyu musore ngo yamubwiye ati “Wafata izi mpeta zose cyangwa uhitemo imwe.”Uyu mukobwa yahisemo impeta arayimwambika hakurikiraho ikirori kidasanzwe.

Umusore yazanye umukobwa muri kajugujugu bahagarara hejuru y’umujyi
Inshuti zabo zari zatumiwe

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE