Umusore yaje yarakaye ahagarika ubukwe bw’umukobwa yari yarafashe irembo iwabo atanga n’inkwano y’ibihumbi 500 mugihe yari agiye gusezerana nundi musore(REBA VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugabo witwa Uwizeyimana Eric yasanze umugore avuga ko yakoye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Frw 500,000) witwa Isamaza Suzana arimo gusezeranira n’undi ku biro by’umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Byabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, Uwizeyimana wagerageje guhagarika isezerano rya Isamaza ngo atarasubizwa inkwano yatanze, atangariza umunyamakuru wa BTN TV uko byagenze.

Abageni bari bagiye gusezerana babanje guhagarikwa

Uwizeyimana yagize ati: “Umugore, njyewe nafashe irembo, ntanga n’inkwano. Tugapanga ubukwe, umukobwa ati ‘ba uretse, ba uretse, ba uretse’. Nkamubwira nti tujye ku murenge kwiyandikisha, ati ‘ba uretse’. Bigeze nyuma noneho aranyerurira ati ‘umva, ibyawe ntabwo mbirimo, niba ari ibyo wantanzeho, bazabigusubize’.”

Ku nkwano, ati: “Nari natanze ibihumbi 500 ariko byageze nyuma aranyihinduka, arambwira ati ‘n’aya sinyemera’ kuko nta nyandiko nari mfite, ndamubwira nta kibazo. Mbwira ayo wemera, aba ari yo uzampa. Arambwira ati ‘Nzaguha ibihumbi 200. Ndamubwira nti Okay, no mu buyobozi bw’ibanze aba ari yo bemeza ayo ibihumbi 200, baravuga bati ayo wemera, uzayamuhe nta kibazo. Mbaye bagabo barabona. Kabaye!”

Kwa Isamaza bafata Uwizeyimana nk’umuhemu, ngo ntibazamusubiza inkwano

Uyu mugabo yaje guhagarika ubukwe ashaka ko asubizwa inkwano yatanze

Abo mu muryango wa Isamaza, basobanuye ko yigeze kubana na Uwizeyimana nk’umugore n’umugabo, baranabyarana ariko nyuma umugabo aza guta umugore.

Musaza wa Isamaza yagize ati: “Yamuteye inda akiri umukobwa, amwemerera ko babana. Bamaze kubana, umwana afite amezi icyenda, aramuta. Mbere y’uko amuta, amatelefone y’abagore birirwaga bamuhamagara, umukobwa ntiyaryamaga, yararaga arira, akirirwa arira. Ageze aho ngaho, aramucunga yagiye gusenga, aterura ibintu byose byari biri mu nzu, amusiga mu nzu nta kintu na kimwe kirimo.”

Ngo byageze aho Isamaza yiyubaka, kugeza ubwo yaje kumera neza, Uwizeyimana aragaruka, amubwira ko yahindutse, na we yemera ko babana ariko ngo amusaba kumukwa. Ati: “Amaze kugaruka umukobwa aramwemera, aramubwira ati niba warahindutse, koko ukaba uri kubingaragariza, jya mu rugo, unsabe, unkwe, utazongera kunta mu nzu gutyo. Arabyemera.”

Musaza wa Isamaza yemera ko koko Uwizeyimana yatanze inkwano ariko ngo y’ibihumbi 200 gusa ngo ntayo bemera kuzamusubiza. Ati: “Ayo mafaranga ibihumbi 200 impamvu tutemera kuyasubiza, umwana kuva ku mezi icyenda yamutaye, atekereza ko yaryaga iki? Yambaraga iki?”

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera yafashe icyemezo cyo gusezeranya Isamaza n’umukunzi we n’ubwo habanje kubaho ubukererwe bwatewe n’impaka. Yasezeranyije Uwizeyimana gukurikirana ikibazo cye, akazasubizwa inkwano yatanze nk’uko abisaba.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. cyekoze abagabo mbwa babaho koko ngo ingwano ariko narumiwe gusa uwo mugore
    ajya ashima Imana naho ubundi wari kuzamwicira munzu naringizengo urabazamo uburyo uzatangamo
    indezo naho uri sagihobe

IGITEKEREZO