Umusore yigwishije mu muhanda mu mujyi rwagati araryama amera nkuwapfuye, ubwo yarikumwe n’umukunzi we agamije kumutungura ngo amuterere ivi amwambike impeta imusaba ko yamubera umugore(Amafoto)

Ni inkuru yavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga mugihugu cya Uganda, umusore yakoze agashya yigwisha hasi mu muhanda rwagati mu mujyi wa Kampala agamije gutungura umukinzi we barikumwe.

David Katongele, ubwo yarikumwe n’umukobwa bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo bagenda mu mihanda ya Kampala, uyu mukobwa yaje gutungurwa ubwo yabonaga umusore barikumwe yikubise hasi maze asa nugize ibibazo by’ubuzima batangira kumwitaho ariko bahamagara imodoka ngo imujyane kwa muganga.

Umusore yikubise hasi amera nkumuntu upfuye umukunzi we ubwoba buramwica

Ubwo uyu musore yamaraga kwitura hasi, umukunzi we barikumwe yahise agira ubwoba atangira kurira ariko atabaza abahisi n’abagenzi ngo bamutabare kuko uwo barikumwe yari yikubise hasi atangira kurashya amaguru nk’umuntu uhuye n’ikibazo kidasanzwe.

Davidi n’umukunzi we, bari mu muhanda w’ibitaka wo muri uyu mujyi ariko hanyuramo abantu benshi, ababonye uyu mugabo yikubita hasi bahise bahurura kuko umukobwa yatabazaga maze baza nkabaje gutabara umuntu ugize ikibazo cy’ubuzima.

Ubwo abantu bari bamaze kuba benshi, umukobwa amarira yamurenze kubera ukuntu umukinzi we yakubaga amaguru agaragaza ko yababaye, abantu bamaze kuba benshi, umusore yahise abyuka maze akora mu mufuka akuramo impeta arapfukama asaba umukunzi we ko yamwemerera akamwambika impeta y’urukundo amusaba ko yamubera umugore.

Abantu bahise baza gutabara umusore wari wikubise hasi kuko umukobwa yatabazaga cyane

Uyu mukobwa byabanje kumugora cyane kwemera iyi mpeta kuko yasaga nuwagize ikibazo kubera ibyo umukunzi we yari ahuye nabyo, mu byishimo byinshi bivanze n’amarira uyu mukobwa yahise atega akaboko maze yemera kwambara impeta y’umukunzi we,  asubiza ikibazo umusore yamubazaga niba yakwemera kumubera umugore

Umukobwa yahise agira ati“Yego nemeye kukubera umugore” maze abari aho bahita bakoma amashyi abafite telefone bafata amafoto

Umusore yahagurutse asaba umukunzi we ko yamwemerera akamwambika impeta ya fiyansaye

Ibi bintu byatanganje abantu benshi kuko wabonaga bidasanzwe bitewe nuko uyu musore yari yabiteguye.

Ese umukunzi wawe agutunguye muri ubu buryo wabyakira ute?

Umukobwa yateze ikiganza yemera ko bamwambika impeta

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO