Umutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, kaminuza ya Makerere yamuhaye impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, yahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri.

Iyi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri, Jolly yayihawe na Kaminuza ya Makerere yo mugihugu cya Uganda.

Mutesi Jolly ari mubyishimo bidasanzwe

Jolly Mutesi yigaga iyakure, yasoje mubijyanye n’imibanire mpuzamahanga.

Ibirori byo gutanga impamyabumenye ku banyeshuri barangije muri Makerere University byabaye Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020.

Jolly asoje amasomo muri Kaminuza ya Makerere

Jolly yavuzeko ari umunezero kuri we muri 2020, ahamyako rwari urugendo rutoroshye mu myaka ine amaze yiga amanwa n’ijoro.

Kuri ubu Jolly ni umwe mubagize akanama nkemumpaka mu marushanwa yo gushakisha umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020

Jolly kuri ubu ni umwe mubagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE