Umuvugabutumwa akaba n’umunyabitangaza wagiye asengera abapfuye bakazuka, Pastor T. B. Joshua, yapfuye habura iminsi mike ngo yizihize isabukuru y’amavuko.

Pastor T.B Joshua, umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wakoraga ibitangaza, agasengera abapfuye bakazuka, yapfuye habura iminsi mike ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko.

Urusengero rwayoborwaga n’uyu muvugabutumwa ukunzwe cyane muri Nigeria, batangaje ko uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yashizemo umwuka habura iminsi 6 ngo yizihize umunsi yavukiyeho.

Pastor T.B Joshua, umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi yapfuye

Joshua warutuye i Lagos, yavutse ku ya 12 Kamena 1963, yapfuye kuri uyu wa gatandatu azize indwara itaramenyekana.

Itangazo ry’urupfu rw’uyu muvugabutumwa ryagize riti: “Imana yajyanye umugaragu wayo Umuhanuzi TB Joshua mu – nk’uko bikwiye ku bushake bw’Imana. Ibihe bye bya nyuma ku isi yabimariye mu murimo w’Imana. Ibi ni byo yavukiye, abaho kandi apfira . “

Temitope Balogun Joshua bakunze kwita T. B. Joshua, yari umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri Nigeria no mubihugu bitandukanye ku isi, yari umuyobozi w’urusengero rwe yise “Synagogue, Church of All Nations (SCOAN)” rwakira abayoboke barenga ibihumbi 50 ku iteraniro rimwe kucyumweru, yari afite televiziyo ikunzwe yise “Emmanuel TV” yanyuzagaho ibiganiro bye n’amateraniro yakoraga.

Pastor T.B Joshua, yari akunzwe cyane kubera ubuhanuzi

Yoshuwa yari azwi cyane muri Afurika no muri Amerika y’Epfo ku mbuga nkoranyambaga naho yahagiraga abafana besnhi kuburyo kuri facebook yakurikirwaga n’abarenga 4.000.000. Umuyoboro we wa YouTube, Emmanuel TV, wari ufite abafatabuguzi barenga 1.000.000 niyo shene ya youtube yari ikunzwe cyane kurusha izindi ku isi muzivuga ivugabutumwa.

Nk’uko Forbes ibivuga, guhera mu mwaka wa 2011, Joshua yari umuntu wa gatatu mu baherwe ba Nijeriya, umutungo we wabarirwaga hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amadorali ya Amerika.

T.B Joshua yafataga umwanya akajya mubutayu gusengera itorero rye
The Synagogue, Church Of All Nations , urusengero rwe rwakira abarenga ihimbu 50 buri Cyumweru

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE