Umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS yageneye inkunga y’ibiribwa uturere 10 two mu Rwanda kugira ngo bifashe abadafite ibyo kurya

Umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS Nzeyimana Olivier abinyujije mu kigo cye cya Volcano bageneye inkunga y’ibiribwa uturere 10 two mu Rwanda kugira ngo bakomeze gufasha abadafite ibyo kurya bari mu rugo muri iyi minsi harimo gahunda yo guhatana n’icyorezo cya Coronavirus.

Uturere twagenewe inkunga tukaba ari utwa Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Buri karere, kakaba kagenewe Toni imwe y’umuceri na Toni imwe y’Akawunga ngo bizahabwe abaturage.

Nzeyimana Olivier abinyujije mu kigo cye cya Volcano bageneye inkunga y’ibiribwa uturere 10 two mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Volcano bukaba bwatangaje ko bwahisemo utu turere kubera ko ahanini ari ho bagenda bakaba bayizi gusa ko ari bwo bushobozi bashoboye kubona.
Buri karere kazajya kabona Toni imwe y’umuceri na Toni imwe y’ibishyimbo.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abaturage badafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo, bazafashwa bahabwa ibiribwa.

Uturere twagenewe inkunga tukaba ari utwa Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Ibi biribwa bikaba bihabwa ahanini abantu bari basanzwe bakora nyakabyizi bagashobora kubona ibibatunga, nyamara muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakaba batagisohoka ngo bajye gukora.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE