Umwana avuka yishimiwe ariko ashobora kuba ikibazo mumuryango./ Dore uburyo wakwitegura mbere yo kubyara umwana atazarusenya.

Kunguka umwana mu muryango n’ibyishimo , gusa biragoye ko igihe umuryango wibarutse haburamo impinduka hagati y’ababyeyi bombi baba basanzwe bakundana byimazeyo.Ni ngombwa ko mbere yo kubyara buri umwe yitegura kandi akanitondera uburyo ki bazamwakiramo , hato uyu mwana atazaza ari imbogamizi mu rukundo rwanyu.

Nkuko urubuga enfant.com rwabivuze , ibi ni bimwe mu kwigaho mbere kugirango uzakire umwana neza kandi urukundo rukagumaho ku muryango wose.

  1. Inshingano ziyongereye ku bashakanye

2.Amasaha y’umubyeyi w’umugore cyane cyane aragabanuka.

  1. Akenshi iyo umwana akiri muto, umugore ni we yitaho cyane ku buryo umugabo aba atakitabwaho nk’ibisanzwe.
  2. Rimwe na rimwe umugore ntararana n’umugabo we ahubwo afata ikindi cyumba n’uruhinja mu minsi ya mbere akimara kubyara.
  3. Igikorwa cyo gutera akabariro kiba gihagaraye kugeza nibura ku byumweru bitandatu nk’uko abahanga mu by’ubuzima bw’abagore babitangaza, kubera ko umubiri w’umugore wabyaye uba ugifite imvune n’ubumuga by’umubiri ndetse n’ubwonko.
  4. Umugabo atangira kugirira ishyari umwana wavutse kuko aba abona atagihabwa umwanya aba yifuza kandi yigeze guhabwa mbere y’ivuka ry’uwo mwana.
  5. Kuba umugore ahora ateruye umwana we maze ibyo yakoreraga umugabo we akabiharira umukozi.
  6. Kubaumugore atakizi kwiyitaho, asigaye arangwa n’umwanda ku mubiri no mu myambaro ye. Urugero ; Yuzuye ibyo yagaburiye umwana ku myenda yambaye n’indi myanda ashobora kuba yamusize…
  7. Kuba mu buriri, umugore yararaga yegeranye n’umugabo we bagapfumbatana none umwana akaba asigaye abarara hagati ku batagira agatanda gato k’uwo mwana cyangwa n’abakagira umugore akarara abyuka buri kanya ajya kumwonsa.

Sabrina Bauwens umwe mu bahanga mu buzima bw’abashakanye avuga ko “Gusubira ku murongo k’umugore umaze kubyara bisaba ingufu zihanitse cyane cyane izo mu bwonko. Ntibyoroshye ariko ni byiza kandi birakwiye ko agaruka ku murongo w’umugore mu rugo vuba.

 Umwana ni ngombwa kandi ni umugisha kumubona, ariko nabwo niba umugore ashaka ko umwana yaba ibyishimo ku muryango wose, umugore yagombye kutibagirwa na rimwe umugabo we ngo amurutishe uwo mwana.”

Uyu muhanga akomeza agereranya ukuvuka k’umwana nk’ibisanzwe. Nta muntu ujya witegura gushinga urugo atifuza kandi atishimiye no kuba umubyeyi kandi nta mashuri abaho ahugura anasobanurira abitegura kuba ababyeyi impinduka bagiye guhura nazo kugira ngo bazitegure.

Ubuzima ubwabwo ni ishuri ni byiza kuba wakwitwara neza mu bigeragezo byose wahura nabyo nk’uwubatse urugo afite intumbero nzima.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE