Umwana Diamond yabyaranye na Zari yizihije isabukuru y’imyaka 4 avutse muburyo budasanzwe (Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Byari ibirori bidasanzwe ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Prince Nillan umwana wa kabiri w’umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye na Zarinah Hassan

Prince Nillan avukana n’umukobwa Princess Tiffah, Nillan yizihije isabukuru y’imyaka 4 amaze avutse mu birori byabereye murugo rwa Nyina muri Afurika y’epfo aho basanzwe batuye.

Nillan wa Diamond na Zari yujuje imyaka 4

Muri ibi birori byari byateguwe muburyo busanzwe byitabiriwe n’abantu batandukanye b’inshuti za hafi z’umuryango wa Zari ndetse n’abaturutse muri Tanzania mu muryango wa Diamond harimo na mushiki we Esma Platnumz.

Diamond ntiyigeze ahagaragara gusa nawe ari mubafashe iyambere mukwifuriza umunsi mwiza uyu muhungu we wujuje imyaka 4 y’amavuko.

Princess Tiffah na Nillan abana ba Diamond

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania amaze igihe atandukanyea na Zari ntibakibana nk’umugore n’umugabo, gusa mu kwezi gushize aba bombi bagaragaye barikumwe muri Tanzania, aho Zari yari yazanye n’abana b’uyu muhanzi bamaze icyumweru cyose barikumwe na Se.

Zarinah Hassan umugore ukomoka Uganda

Ubusanzwe Zari afite abana batanu harimo aba babiri yabyaranye na Diamond ndetse n’abandi batatu yabyaranye n’umugande witabye Imana Ivan Ssemwanga batandukanye

   

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO